INGARUKA ZO GUHA AMATA Y’INKA ABANA BARI MUNSI Y’UMWAKA
INGARUKA ZO GUHA AMATA Y’INKA ABANA BARI MUNSI Y’UMWAKA Ese waba warigeze kwibaza impamvu abaganga bakunze kubuza ababyeyi guha amata y’inka abana bari munsi y’umwaka? Bigenda bite iyo uyabahaye? Nubwo bwose amata azwiho kugira intungamubiri nyinshi ndetse akanaba ingirakamaro cyane mu kurwanya imirire mibi, ntabwo ari byiza kuyaha abana batarageza umwaka. Amashereka niryo funguro ryiza cyane ku bana bato kuko intungamubiri zirimo zigenda zihindagurika zisanisha nibyo umwana akeneye kugira ngo akure neza. Iri hindagurika mu ntungamubiri ziba mu byiciro 3: Amashereka y’Umuhondo: (Kuva umwana avutse kugeza iminsi 4) aya mashereka aba agizwe ahanini n’abasirikare bafasha umwana kumwongerera ubudahangarwa bw’umubiri. Icyiciro cya 2: (kuva ku minsi 4-14) aya mashereka akungahaye cyane ku binure n’ibitera imbaraga kurusha puroteyine kandi aba ari menshi kuruta ay’umuhondo. Icyiciro cya 3: (Kuva ku byumweru 2 kugeza umwana acutse) aya ma...