INGARUKA ZO GUHA AMATA Y’INKA ABANA BARI MUNSI Y’UMWAKA

 INGARUKA ZO GUHA AMATA Y’INKA ABANA BARI MUNSI Y’UMWAKA 

   
Ese waba warigeze kwibaza impamvu abaganga bakunze kubuza ababyeyi guha amata y’inka abana bari munsi y’umwaka?  Bigenda bite iyo uyabahaye?

Nubwo bwose amata azwiho kugira intungamubiri nyinshi ndetse akanaba ingirakamaro cyane mu kurwanya imirire mibi, ntabwo ari byiza kuyaha abana batarageza umwaka. 


Amashereka niryo funguro ryiza cyane ku bana bato kuko intungamubiri zirimo zigenda zihindagurika zisanisha nibyo umwana akeneye kugira ngo akure neza. Iri hindagurika mu ntungamubiri ziba mu byiciro 3: 

  1. Amashereka y’Umuhondo: (Kuva umwana avutse kugeza iminsi 4) aya mashereka aba agizwe ahanini n’abasirikare bafasha umwana kumwongerera ubudahangarwa bw’umubiri. 

  2. Icyiciro cya 2: (kuva ku minsi 4-14) aya mashereka akungahaye cyane ku binure n’ibitera imbaraga kurusha puroteyine kandi aba ari menshi kuruta ay’umuhondo. 

  3. Icyiciro cya 3: (Kuva ku byumweru 2 kugeza umwana acutse) aya mashereka aba yamaze kuba arimo ibikenerwa byose kugira ngo umwana akure vuba. 


Umwana akivuka, 90% bya puroteyine ziri mu amashereka aba ari puroteyine ya whey ingana na 90% naho puroteyine ya casein ingana 10%


Kurundi ruhande, amata y’inka yo siko bimeze, puroteyine ya whey igize 20% gusa naho casein igize 80% bya puroteyine ziri mu mata. Iyi puroteyine ya casein ikungahaye mu mata y'inka iyo igeze mugifu iravura bikagora igogora rikagenda buhoro. 


Uko umwana agenda akura, ingano ya puroteyine ziri mu mashereka zigenda zenda gusa n’izo mu mata y’inka bikagera ku mwaka zamaze kugera ku kigero kingana (puroteyine ya whey igize 50% na caseine igize 50%) ndetse n’umubiri w’umwana wamaze kugira ubushobozi bwo kuzigogora.  



Dore uko bigenda


Amata y’inka afite intungamubiri nyinshi cyane zirenze izo umwana muto akenera (cyane cyane puroteyine/ibyubaka umubiri n’imyunyungugu). Izi ntungamubiri nyinshi zirenze kuzo umwana akenera n’indi myanda bigomba gusohoka mu mubiri binyuze mu nkari bigatuma impyiko zikora cyane. 

Kubera ko impyiko z’umwana ziba zitarakura neza kandi zidakora mu buryo bunoze, zifashisha amazi menshi kugira ngo zisohore ya myanda n’intungamubiri zidakenewe.  Ibi bigatuma guha umwana amata y’inka atarageza umwaka: 


  • Byongera ibyago byo kugira umwuma (dehydration): Kubera ko impyiko z’umwana zifashisha amazi menshi mu gusohora umurengera w’intungamubiri zivuye mu mata. (ibi bishobora kuba bibi kurushaho igihe umwana afite umuriro, impiswi cyangwa aruka, aba ahantu hashyuha cyane,...)

  • Yongera ibyago byo kurwara indwara yo kubura amaraso (anemia): Puroteyine nyinshi ziba mu mata y’inka zikomeretsa amara y’umwana kuko aba atarakomera umwana agatakaza amaraso kuburyo buhoraho mu mwanda yituma ariko bitaboneshwa amaso. Ikindi kandi amata agira imyungungugu ya feri (iron ifasha kongera amaraso) mike cyane akanagira imyungugu ya calcium ibuza umubiri gukogota feri iva mu mafunguro yandi. Ibi byose byongera ibyago byo kubura amaraso ku mwana wahawe amata atarageza umwaka. 

  • Kugenda gahoro kw’igogora. Puroteyine ya Casein iyo igeze mugifu iravura bigatuma igogora rigenda gake. Ibi bituma umwana atabasha kurya/kunywa kenshi bityo akaba yagwingira. 

  • Amata afite intungamubiri nkeya zifasha ubwonko bw’umwana gukura vuba ugereranyije n’amashereka 


Kurundi ruhande, Amata y’ifu yagenewe gusimbura amashereka (urugero nka kigozi) aba akoze kuburyo busanisha n’intungamubiri zisangwa mu mashereka bigendanye n’ikiciro cy’imikurire umwana agezemo. Yizewe kurusha amata y’inka igihe konsa bidashoboka. 


Ese nakora iki igihe ntabasha konsa umwana, kwikama cyangwa ngo mbashe kugura amata y’ifu asimbura amashereka? 









  • Tegereza igihe gihagije: Tegereza ube uretse gutangiza umwana amata y’inka igihe gishoboka ubanze ugereze ubundi buryo bwose  ubone gutangiza  umwana amata. 

  • Fungura amata ukoresheje amazi meza. Koresha amazi meza atetse kandi y’akazuyazi ugendere ku bipimo by’amazi wahawe bijyanye n’amezi umwana afite.  

  • Tangiza umwana imfashabere hakiri kare ku mezi 4 cyangwa 5 wibanda cyane ku biryo bikungahaye kuri feri nka lantiye, ibishyimbo bya feri, kugira ngo uhangane n’ikibazo cyo kubura amaraso giterwa no guha umwana amata akiri muto. 


Umwanzuro


Impyiko z’abana bataruzuza umwaka ziba zitarakura neza kugira ngo zibashe kuyungurura imyanda yose neza uko bikwiriye. Amashereka atanga intungamubiri zikenewe n’umubiri w’mwana gusa bityo ntibinanize impyiko. Amata yo kubera intungamubiri zirenze izo umubiri w’umwana ukenera, bituma impyiko zikora cyane kugira ngo zibashe gusohora ibidakenewe. 


Ni byiza ko konsa umwana cyangwa se ukikama ukamusigira amashereka igihe mudahora cyangwa se ukamuha amata y’ifu igihe atarageza umwaka, ukamuha amata y’inka amaze kuzuza umwaka. Igihe bidashoka konsa cyangwa se kubona amata y’ifu, bikaba ngombwa ko ukoresha amata y’inka, yafungure bijyanye n’amezi umwana agejeje. 



Icyitonderwa: Nubwo amata y'ifu (infant formula) akoze mu buryo busanisha n'amashereka, ntabwo afite intungamubiri zose zisangwa mu mashereka nk'abasirikare bongerera ubudahangarwa umwana bityo ni ingenzi kuzirikana ko amashereka ariyo yambere.


Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

IS THERE SUCH A THING AS "GOOD SUGAR"?

False or Fact: The Common Foods We've Been Lied About